INDA N'AMOKO YAZO (PDF)




File information


Title: INDA N'AMOKO YAZO
Author: FRANCOIS RUTAYISIRE

This PDF 1.4 document has been generated by Writer / OpenOffice.org 3.2, and has been sent on pdf-archive.com on 15/11/2013 at 11:00, from IP address 41.222.x.x. The current document download page has been viewed 701 times.
File size: 817.07 KB (4 pages).
Privacy: public file













File preview


TUMENYE UDUSIMBA DUTO TWITWA INDA N'AMOKO YATWO!!!!

© 2013 RUTAYISIRE François Xavier.
   Uburenganzira bwose butavogerwa bwihariwe n'umwanditsi.
   UMWANDITSI: RUTAYISIRE François Xavier
Uretse aho byagaragajwe ukundi, Amagambo yose n'andi makuru yose ari kuri aya mapaje ni umutungo bwite wa
RUTAYISIRE François Xavier
Tel:(+250)786621445
  E­mail: rutayisirefx@gmail.com
 http://www.rutayisirefx.blogspot.com/
    

Aho amafoto yavanywe: Figure1: Ifoto ya mbere yavanywe kuri  
http://www.district196.org/district/includes/Image/ iya 2 ni kuri   http://www.hairstalk.com/wp­
content/themes/balance/images/  Figure2:Ifoto  ya mbere yavanywe kuri  
http://www.stanford.edu/group/parasites/ParaSites2005/Pediculosis  iya 2 yavanywe  
http://skincarebylouisa.com/skin­conditions/lice/body­lice 
  

Nta muntu n'umwe wemerewe gukoresha amgambo yo muri iyi nyandiko mu buryo ubwo aribwo bwose  
atabiherewe uburenganzira n'umwanditsi.

TUMENYE INDA N'AMOKO YAZO!(by RUTAYISIRE François Xavier)
Inda ni udusimba duto ushobora gusanga ku binyabuzima bimwe na bimwe bifite amaraso harimo n,abantu!!! utwo
dusimba rero tukaba dukenera kunywa amaraso y'icyo kinyabuzima kugirango tubeho, ku bantu utwo dusimba dukunze
kuboneka mu mutwe, ku bindi bice by'umubiri(cyangwa se mu myenda), ndetse no kubice byegereye imyanya
ndangagitsina. kugirango izo nda zibeho rero zikaba zinyunyuza amaraso ya wa muntu maze zikaba ariyo zikoresha mu
kugirango zibone ibyo umubiri ukeneye!!
dukurikije ibyo tumaze kuvuga rero inda twavuga ko zigabanyijemo ubwoko butatu:
1)INDA ZO MU MUTWE(pediculus humanus capitis)
2)INDA ZO KUMUBIRI ( ZO MU MYENDA)(pediculus humanus corporis)
3)INDA ZIKUNDA KUBA HAFI Y'IMYANYA NDANGAGITSINA(mu mayasha)(pthirus Pubis)
1)Inda yo mu mutwe ikuze neza ishobora kureshya na millimetero 2kugeza kuri 3! zikaba zikunze kugaragara cyane mu
mutwe ndetse no ku gice cyo mw'irugu(mw'ijosi). Mu buryo bwo kubyara inda zo mu mutwe zitera amagi yazo ku mizi
y'umusatsi cyangwa se aho imisatsi itereye, maze igihe cyagera amagi akavamo inda nkuru. izi Inda ntabwo ziguruka
cyangwa ngo zisimbuke nk,uko bimeze ku mbaragasa ahubwo zigendera ku tuguru twazo tune(4)
izi nda zo mumutwe rero zikaba zinazwiho gukwirakwiza indwara zimwe na zimwe. Izi nda rero zikaba zishobora no
kwandura; ni ukuvuga ziva ku muntu zijya ku wundi, cyane cyane nko kubantu batizanya ibintu byo kwambara; urugero
nk'ingofero cyangwa nk'abadamu basangira ibitambaro byo mu mutwe. imbwa n'injangwe na byo bikaba bizwiho
gukwirakwiza utwo dusimba.
2)Inda yo mu myenda ikuze neza yo ishobora kureshya na millimetero 2.3 kugeza kuri 3.6; inda zo mumyenda zikunda
kuba mu myenda y'abantu kandi zikaba ari naho zitera amajyi yazo kugirango zororoke. Iyo zikeneye kurya ziva mu
myenda zikagendagenda ku mubiri w'umuntu ziriho mu rwego rwo kugirango zimunyunyuze amaraso dore ko ayo
maraso zinywa ari nayo abasha kuba yazitunga! Izi nda zo mu myenda rero nazo zikaba zizwiho kuba zakwirakwiza
indwara zimwe na zimwe!!!! nanone kandi izi nda ni zimwe muzandura cyane umuntu akaba yazanduza mugenzi we
binyuriye mu kuba begeranye, cyangwa se bakoresha nk'imyenda imwe(bambarana)! Gusa izi nda zikunze kwibasira
cyane abantu bakunze kuba ahantu batabasha kwikorera isuku ihagije{ urugero:nk'abantu batagira aho kuba , impunzi...).
Bitandukanye n'uko twabibonye ku nda zo mumutwe; Imbwa, Injangwe n'ubundi bwoko bw'utunyamaswa ntabwo bigira
uruhare mu gukwirakwiza inda zo mu myenda!!
Gukora isuku bihoraho ni ukuvuga koga ndetse no kumesa imyambaro yawe no kuyambara uyisimburanya; ni wo muti
wonyine wo kurwanya inda zo mu myenda hamwe n'indwara zishobora kuzikomokaho!
3)Inda yo mu mayasha ikuze neza ishobora kureshya na millimetero 1.1kugeza kuri1.8! inda zo mu mayasha akenshi
uzisanga aho nyine mu mayasha ku bwoya buri iruhande rw'imyanya myibarukiro( insya); gusa hari n'igihe ubwoko
bw'izo nda ushobora kubusanga ahandi hantu hashobora kuba ubwoya ku mubiri ( urugero nko ku bitsike, ku ngohe,mu
gituza, mu kwaha ndetse nahandi nahandi...) inda zo mu mayasha zikunda kwandura cyane mu gihe umuntu akoranye
imibonano mpuzabitsina na mugenzi we uzirwaye! Nanone bitandukanye n'inda zo mu mutwe, inda zo mu mayasha
ntabwo ziri muzishobora gukwirakwizwa n'inyamaswa nk'imbwa, injangwe n'izindi... Ibirenze kuri ibyo kandi inda zo
mu mayasha zishobora kuba zavurwa n'abaganga kandi zigakira neza kuko imiti yazo iriho!

Figure1:Amafoto y'Inda zo mu mutwe

Figure2: Inda zo mu myenda(zo ku mubiri)

Figure 3: Inda zo mu mayasha






Download INDA N'AMOKO YAZO



INDA N'AMOKO YAZO.pdf (PDF, 817.07 KB)


Download PDF







Share this file on social networks



     





Link to this page



Permanent link

Use the permanent link to the download page to share your document on Facebook, Twitter, LinkedIn, or directly with a contact by e-Mail, Messenger, Whatsapp, Line..




Short link

Use the short link to share your document on Twitter or by text message (SMS)




HTML Code

Copy the following HTML code to share your document on a Website or Blog




QR Code to this page


QR Code link to PDF file INDA N'AMOKO YAZO.pdf






This file has been shared publicly by a user of PDF Archive.
Document ID: 0000135094.
Report illicit content